Nsengiyumva Richard ukoresha amazina ya Richard Keen ni umwe mu bahanzi b’abanyempano baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakorera umurimo w’Imana mu Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 28 yavutse ku wa 15 Nyakanga 1994,
i Gisenyi. Amashuri yisumbuye yayigiye i Kigali ahitwa ESSJT(École Secondaire
St Joseph Le Travailleur) aho bakunda kwita Jock.
Yize Ubwubatsi (Construction), akaba akiri umusore.
Richard Keen mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda,
yavuze ko yatangiye umuziki mu 2015 ariko akaza kuwusubika biturutse ku mpamvu z’ubuzima.
Ati “Umuziki nawutangiye mu 2015 ni bwo nakoze indirimbo
ya mbere ndagije mba mbisubitse bitewe n’impamvu
z’ubuzima, nongera kubitangira mu 2022 ari nabwo nakoze indirimbo yitwa ‘Ni Muri
Yesu’ nkaba mperuka gusohora indi yitwa Komera.’’
Avuga ko inganzo ye iza bitewe n’ibihe arimo kuko atari
buri munsi ahimba indirimbo.
Ati “Inganzo nk'uko nabivuze hejuru biterwa n’ibihe
ndimo kuko si buri munsi umuntu ahimba indirimbo, gusa akenshi biza ntanabiteguye
nkafata guitar nkaririmba, nkasenga bikarangira hari ‘melody’ ije nkayiheraho. Iyo njya guhimba
indirimbo ngendera kubintu byinshi bitandukanye.”
Avuga ko mu minsi iri imbere yifuza kuba ari ahantu
heza mu muziki kuko afite album ari gukoraho.
Ati “Mu minsi iri imbere ndifuza kuba ndi ahantu heza
mu muziki kuko mfite album y’indirimbo icyenda nimara kuzisohora zose ndateganya gukora igitaramo
n’ibindi bikorwa byinshi.’’
Abahanzi akunda yumva bazanahura barimo Jonathan Mcreynolds
na Israel Mbonyi.
Uyu muhanzi ufite indirimbo aheruka gushyira hanze yise
“Komera” avuga ko ajya kuyihimba nta kidasanzwe yagendeyo yaje ariko iturutse ku bihe Imana yamujyanyemo bitewe nicyo abantu
bari bacyeneye muri iyi minsi.
Avuga ko ari indirimbo ikomeza umuntu nk’iyo yabuze ibyiringiro
yamusubizamo imbaraga.
TANGA IGITECYEREZO